Siporo

Joy-Lance Mickeles yavuze impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda

Joy-Lance Mickeles yavuze impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickeles yavuze ko impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga ari ukugira ngo n’Abanyarwanda bamenye ibyo aba yavuze.

Uyu ni rutahizamu wavukiye hanze y’u Rwanda ku babyeyi b’Abanyarwanda, gusa ntabwo azi Ikinyarwanda ahubwo akoresha icyongereza ni nacyo avuga.

Mu minsi itambutse nibwo yatunguye abantu ku mafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, bikajya biherekezwa n’amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko akanabisobanura mu kinyarwanda.

Ubwo yari ageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko impamvu yabyo ari uko yashakaga ko buri wese yumva ibyo yanditse.

Ati "Kubera ko nshaka gutanga ibyiza ku gihugu, ni nayo mpamvu nshaka ko buri wese yumva icyo nanditse. Si abantu bakoresha icyongereza gusa banyumva ni yo mpamvu nakoreshaga ikinyarwanda."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 ni bwo Joy-Lance Mickeles yageze mu Rwanda aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 u Rwanda ruzakinamo na Liberia ndetse na Cape Verde muri uku kwezi.

Joy-Lance Mickeles yavuze ko yifuza ko n'Abanyarwanda bamenya ibyo aba yatangaje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muhisha prince
    Ku wa 21-09-2026

    Bwana cocha ndashakako mwamfasha nange nkabona academy ariko woe bidakunze ko umfasha wabishyikiriza nizindi nzego zibishinzwe

IZASOMWE CYANE

To Top