Iyobokamana

Korali Hoziana na Siloam zatumiwe mu giterane cya Korali y’urubyiruko ya ADEPR Nyarugenge

Korali Hoziana na Siloam zatumiwe mu giterane cya Korali y’urubyiruko ya ADEPR Nyarugenge

Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane gikomeye yatumiyemo andi makorali akunzwe arimo Hoziana na Siloam ya Kumukenke hamwe n’abaramyi bakunzwe nka Bosco Nshuti, Giselle Precious hamwe na Ev. Dr. Samuel Byiringiro uzaba ari umuvugabutumwa.

Iki giterane cy’iminsi ibiri kizaba ku wa Gatandatu, taliki ya 22 kugeza ku Cyumweru, taliki ya 23 Ukuboza 2018 kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kikazajya gitangira kuva ku isaha ya saa cyenda kugera saa moya n’igice z’umugoroba (15h00-19h30).

Iki giterane cy’urubyiruko giteguwe mu rwego rwo gushima Imana, gushimira Itorero n’ababyeyi hamwe no kumurika album ya mbere y’amajwi iyi Korali y’urubyiruko yise "Imana izatugirira neza" ari na yo mpamvu cyahawe intego yanditse mu gitabo cya Zaburi 23:6 hagira hati "Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi ze bizanyomaho iminsi yose, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iminsi yanjye yose nkiriho."

Tuyishime Emmanuel, umutoza w’iyi Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yavuze ko bateguye iki giterane mu rwego rwo gushima Imana yabafashije gukurira mu buntu bwayo.

Yagize ati "Turashima Imana kuko twavukiye ku ngoma y’umwami Yesu nyirimbabazi kuko iyo tuvuka ku ngoma ya satani ubu tuba twihebye kandi tuzaba dushimira itorero n’ababyeyi bacu kuko badukunda bakaturera n’ineza."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri iki giterane bazanamurikiramo album yabo ya mbere y’amajwi "igizwe n’indirimbo 10 ndetse by’umwihariko muri iki giterane kizaba cyiganjemo urubyiruko tukaba tutazibagirwa no gutangiramo ubutumwa bwo kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko."

Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yatangiye mu 2000 itangira ari iy’abana b’ishuri ryo ku Cyumweru, ubu igizwe n’abaririmbyi 70 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza, aba batangirira mw’ishuri ryo ku cyumweru (Ecole de Dimanche) maze uko bagenda bakura bakajya muri iyi korali y’urubyiruko na yo akaba ariyo ivamo abaririmbyi benshi bajya mu makorali y’i Nyarugenge nka Hoziana, Shalom, Agape, Baraka ari nayo mpamvu yitwa Pipiniere y’aya makorali.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top