Zari Hassan yasubije amagambo akomeye uwavuze ko umugabo akiriho atapfuye
Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan mu mvugo irimo uburakari yasubije umunyamakuru wavuze ko urupfu rw’uwahoze ari umugabo we rurimo urujijo ko ashobora kuba akiriho, yamwibukije ko iyo umuntu akennye adatekereza neza.
Simon Kaggwa Njala akaba umunyamakuru wa NBS TV abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko kugeza uyu munsi urupfu rwa Ivan Ssemwanga ari rwo rupfu rurimo urujijo.
Ati "Ni rwo rupfu rurimo urujijo kugeza uyu munsi. Nagize amatsiko y’ibyakurikiye urupfu. Ubwo nahamagaraga ku bitaro bya Steve Biko bampamirije ko nta murwayi witwa Ssemwanga wageze muri ibyo bitaro."
Yakomeje avuga ko ashidikanya ku kuba Ivan Ssemwanga yapfuye. Ati "Ndashidikanya niba Ssemwanga yarapfuye. Nta muntu wabonye raporo y’icyamwishe, yewe na Ambassade ya Uganda muri Afurika y’Epfo."
Ibi ntabwo byashimishije Zari Hassan uzi neza ko Ivan Ssemwanga yapfuye muri Gicurasi 2017 aho yamubwiye ko atari byo ari imitegerereze ya gikene, ko n’ikimenyimenyi umuhungu we ari we wamukarabije mbere yo kumushyingura nk’uko umuco wa Uganda ubiteganya.
Ati "Naje gusanga iyo udatekereza neza unakennye, utangira gutekereza ibintu bidahari. Yavuze ko yahamagaye Ibitaro muri Afurika y’Epfo asaba raporo, yabikoze nka nde? Ibitaro inaha ni abanyamwuga. Ntabwo wapfa guhamagara uko wiboneye usaba raporo y’umurwayi ngo bayiguhe. Ni amategeko agenga amabanga y’abarwayi."
Yakomeje agira ati "Icya kabiri ubwo yahamagaraga ni uwuhe Ssemwanga yabajije? Ko ubwo twajyaga hanze twahinduye amazina. Ubundi ni gute ujya gushaka umuntu wapfuye? Ni iby’iki?"
Yashimangiye ko bo bizera ko yapfuye kandi bakoze ibyo basabwaga byose kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
Ati "Turabizi ko yapfuye, twarabyemeje, tumufungira mu gikapu cy’imirambo, dushaka impapuro kugira ngo tumugarure muri Uganda. No muri Uganda barasuzumye ngo bamenye icyamwishe, abahungu be nibo bamwongeje nk’uko umuco ubiteganya. None muntu ushaje urashaka iki hano?"
Zari Hassan na Ivan Ssemwanga bakoze ubukwe muri 2001 baza gutandukana muri 2013, maze muri Gicurasi 2017 aza kwitaba Imana aho yasize abahungu batatu yabyaranye na Zari.

Ibitekerezo