Siporo

Meddie Kagere, umupilote wisanze ari rutahizamu wakirigise ifaranga

Meddie Kagere, umupilote wisanze ari rutahizamu wakirigise ifaranga

Iyo adakina umupira w’amaguru, rutahizamu Meddie Kagere, kimwe mu bintu yumvaga azakora kwari ukwiga akaminuza maze akaba umupilote (utwara indege).

Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda byahiriye, nubwo asa n’uwahagaritse gukina gusa yakiniye amakipe akomeye yaba mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba arimo Gor Mahia na Simba SC.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Meddie Kagere yavuze ko iyo adakina umupira w’amaguru, ikindi kintu yari gukora, yumvaga azaba umupilote maze akajya atwara indege.

Ati “Bimwe byo mu ishuri, njye navugaga ko mu gihe ntakinnye umupira w’amaguru nzaba umupilote ariko ugasanga ubuzima aho bukujyanye ari aho nta handi.”

Yakomeje agira ati “Mu busanzwe hari ibintu tujya twiga uko dukomeza gukura, ugasanga hari ikindi wakora udakinnye umupira, ni byinshi twiga tutagiye no ku ishuri ariko ugasanga wabyize.”

Uretse umupira w’amaguru, Meddie Kagere yavuze ko we mu busanzwe azi gukina Table Tennis, Volleyball. Undi mukino ngo yakundaga gukina ni Baseball ariko ukaba umukino usaba umuvuduko ndetse yanakinnyeho Cricket ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Meddie Kagere ni umwe muri ba rutahizamu beza u Rwanda bagize, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, akinira amakipe arimo Police FC, Atraco FC, Rayon Sports hanze y’u Rwanda akinira Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC, Namungo FC, Singida Black Stars n’andi.

Meddie Kagere yavuze ko iyo adakina yari kuba umupilote
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top