Minisitiri Shyaka yafunguye inyubako y’Itorero Angilikani yatwaye agera kuri miliyoni 250Frw
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase yashimiye Itorero Angilikani, Diyosezi ya Cyangugu ku bikorwa bamaze kugeraho bishyigikira iterambere ry’Abakirisitu n’iry’igihugu muri rusange.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gutaha urusengero rugezweho abakristo bo muri iyi diyosezi bujuje ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 ni bwo urusengero rwa EAR Cyangugu rwatashywe mu birori bikomeye byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse n’iz’amadini atandukanye.
Inyubako yatangige kubakwa mu mwaka wa 2016 ikaba yarihutishijwe nyuma y’uko aho basengera hari hamaze kuba hato ndetse ko ntihari hajyanye n’igihe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa diyosezi.
Iyi katedarali ya Diyoseze y’Itorero Angilikani ya Cyangungu mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Shyaka Anastase yitiriwe “Kirisito Umwami”.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye itahwa rya Katedarali ‘Kirisito Umwami’, Minisitiri Shyaka Anastase yashimiye Abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu mu Itorero Angilikani kuba biyujurije urusengero rwiza rwujuje ibisabwa.
Yagize ati “Kubaka iyi Katedrali ku bufatanye bw’Abakirisitu n’abafatanyabikorwa ni urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo tuba dufite nk’Abanywarwanda.”
Yakomeje agira ati “Turashimira Diyoseze ya Cyangugu mu Itorero Angilikani mu Rwanda ibikorwa bishyigikira iterambere ry’Abakritu n’iry’igihugu muri rusange birimo uburezi, ubuvuzi, ivugabutumwa, isanamitima; gushimangira ubumwe n’ubwiyunge; kuzamura imibereho myiza no gushimangira imiyoborere myiza”.
Abasaba gukomeza guharanira gutera indi ntambwe mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, ndetse no gukomeza gusigasira umutekano n’ibyo Igihugu kimaze kugeraho.
Iyi nyubako nshya ya EAR Diyosezi ya Cyangugu yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 250 Rwf. Amafaranga agera kuri 40% yatanzwe n’imiryango y’abaterankunga ndetse n’abaterankunga batandukanye naho 60% ni abakiristo ba Cyangugu bayatanze.
Igikorwa cyo kubaka iyi nyubako cyatangijwe na Bishop wa Anglican Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Rusengo Amooti Nathan nyuma y’uko abakirisitu basengera muri iyi Diyoseze bari bafite ikibazo cy’ubucucike bityo bigatera abasenga batisanzura.

Ibitekerezo