Mutiganda wandika ‘City Maid’ yitabiriye iserukiramuco rikomeye i Tunis
Mutiganda wa Nkunda, umwe mu bahanga bakibyiruka muri sinema, yitabiriye iserukiramuco rikomeye rya Carthage Film Festival ribera i Tunis muri Tunisia.
Carthage Film Festival iri kuba ku nshuro ya 29, yahurije hamwe abahanga muri sinema baturutse imihanda yose. Iri serukiramuco rizamara icyumweru riba, rizasozwa ku wa 10 Ugushyingo 2018.
Abanyarwanda batumiwe uyu mwaka harimo Joel Karekezi wakoze filime ‘Mercy Of The Jungle’ iri mu zihanzwe ijisho cyane mu mahanga muri iki gihe.
Iyi filime yerekanwe i Tunis ku wa Mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2018. Yaherukaga kwerekanwa muri Canada mu iserukiramuco ‘Toronto International Film Festival’.
Karekezi yajyanye n’abandi bahanga muri sinema barimo Kantarama Gahigiri uri mu bakinnye ‘Mercy of the Jungle’. Yabwiye The New Times ko ateganya kuza kuyerekana mu Rwanda na Uganda mu minsi ya vuba.
Undi munyarwanda wagiye muri iri serukiramuco ni Mutiganda wa Nkunda ku bwa filime ye ‘Nameless’. Ni imwe mu bahanga muri sinema bashya bitabiriye iri serukiramuco. Filime ye yakozwe na Yuhi Amuli na we uri mu bakomeye i Kigali.
Uyu Mutiganda wa Nkunda ni we wandika akanayobora filime ‘City Maid’ ikunzwe cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Dusabejambo, umwe mu bagore bamaze kugwiza ibihembo muri sinema mu Rwanda na we yitabiriye iri serukiramuco kubera filime ‘Icyasha’. Iyi yarekanye i Kigali muri Werurwe 2018.
Mutiganga wa Nkunda na mugenzi we Yuhi i Tunis
)
Ibitekerezo