Siporo

Mwabishaka mutabishaka tuzatwara igikombe - Umutoza wa APR FC yanenze abanyamakuru

Mwabishaka mutabishaka tuzatwara igikombe - Umutoza wa APR FC yanenze abanyamakuru

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yanenze abanyamakuru bagiye bavuga ibihuha kuri APR FC bayica intege ariko ko babishaka batabishaka igikombe bazacyegukana.

Yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa 31 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, aho yatsinze AS Kigali 2-1.

Uyu mutoza yavuze ko nubwo atajya mu bintu byinshi ariko "Hari imikino twagiye turenganywa, muzi impamvu ntabwo ndi bubyinjiremo."

Yakomeje agaruka ku itangazamakuru ritamwubaha ariko we aryubaha.

Ati "Hari ibitangazamakuru byinshi njye nubaha ariko byo ntibinyubahe, bivuga bikanandika ibyo byiboneye kuri twe, bidukasa."

Yashimiye abanyamakuru batafashe uruhande bagakora akazi kabo neza ariko yemeza ko ubu yamaze gukora urutonde rw’Abanyamakuru banga APR FC n’abayikunda.

Yavuze ko bakoze ibishoboka byose ngo bagaragaze ko APR FC ari ikipe iciriritse ariko babishaka batabishaka igikombe bazacyegukana.

Ati "Bagerageje ibishoboka byose, baca hirya no hino ngo tujye hasi ariko igisubizo cyanjye ni uko nubwo ibyo byose babikoze, tuzegukana igikombe cya Shampiyona, Imana n’ibishaka tuzagera no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro."

Yavuze ko bakomeje guhangana muri uwo mwuka, ashimira abafana bakomeje kubashyigikira kugeza uyu munsi.

Umutoza wa APR FC, Talib yifatiye ku gahanga itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top