Ntimubeshywe murinde imbaraga zanyu - Shaddyboo yaburiye abakobwa n’abagore
Mbabazi Chadia [Shaddyboo], yasabye abakobwa kwirinda bamwe mu bagabo baza bababeshya bakabafatirana bakaba babangiriza ejo hazaza habo.
Ni mu butumwa uyu wafatwaga nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu myaka itambutse, yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Shaddyboo wari mu cyiciro cy’abo benshi bita ’SlayQueen’ ariko akaba amaze igihe agaragaza ko yahindutse, ubuzima abayemo uyu munsi budahuye n’ubwo yari abayeho mbere, muri make ari icyaremwe gishya.
Yasabye abakobwa n’abagore kwirinda abantu baza babafatirana, babashuka bashaka kubangiriza ejo hazaza habo.
Ati "Bagore namwe bakobwa bakiri bato, ndabinginze murinde inyenyeri yanyu. Mwitondere aho hanze kuko bamwe mu bagabo barimo kuzitwara, sinzi niba mubizi, ntimushukwe, murinde imbaraga zanyu, murinde urumuri rwanyu namwe mwirinde ubwanyu."
Shaddyboo tariki ya 6 Nyakanga 2026 yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yagiye gufashwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yaratashye ku wa 2 Nzeri 2026.

Ibitekerezo