Ntarindwa Aimable Ntagorama, nyuma yo gutandukana na Rayon Spots, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ntarindwa Aimable wari umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports byamanyekanye ko batandukanye.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba atari asoje amasezerano ye kuko yari asigaje umwaka muri Rayon Sports, bakaba bicaranye bahitamo gusesa amasezerano buri ruhande rukomeza inzira yarwo.
Aimable waje muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS, akaba yahise ajya kumvikana na AS Kigali yamweretse ko imukeneye kandi azabona umwanya wo gukina yabuze muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere i Kigali kuko ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina ngo yerekane icyo ashoboye, akaba agiye gukomereza akazi muri AS Kigali aho yamaze kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya.

Ibitekerezo