Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore bemeje ko bagiye kujya bakora filime mbarankuru bazibanda ku zindi ngingo z’ibyo banyuzemo mu buzima bitari Politiki.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ibitambuka kuri Netflix, Ted Sarandos, bakoranye umushinga w’izi filime wavuze ko bitazaba ngombwa cyane ko bibanda ku murongo w’ibyo banyuzemo muri White House gusa.
Yabwiye abitabiriye ibirori bya Vanity Fair Establishment Summit ko "[Barack Obama n’umugore we] Bashaka kubara inkuru zihura n’ibintu bitandukanye bakoresheje ubuyobozi, birumvikana, ariko by’umwihariko ibyo banyuzemo mu buzima bwabo bwose."
Sarandos yavuze ko bazajya bavuga ku ngingo zirimo imikino, imibereho n’indyo. Yanakomoje ku byo batangaje ubwo amakuru y’imikoranire yabo yameyekanaga bwa mbere yemeza ko bazakora filime mbarankuru ku bibaho, ibitekerezo n’ibindi.
Obama n’umugore we batangaje amasezerano basinyanye na Netflix ikomeye mu kwerekana amashusho kuri Internet muri Gicurasi uyu mwaka, icyo gihe bavuze ko bifuza gutsindagira imbaraga mu kubara inkuru zishimangira indangagaciro zihuza abantu.
Nubwo icyo gihe CNN yari yatangaje ko hari aho aba bombi bazajya bagaragara mu mashusho atambuka, Sarandos yavuze ko mu mishinga y’ibanze bahereyeho ubu bari gufatwa amajwi anyuzwa mu biganiro ndetse no kugira uruhare mu kuyatunganya gusa yemeza ko abakurikira Netflix bahishiwe byinshi mu mpera z’umwaka.

Ibitekerezo