Siporo

Rayon Sports irasabwa miliyoni 40 ngo isinyishe Kevin wayiciye 60

Rayon Sports irasabwa miliyoni 40 ngo isinyishe Kevin wayiciye 60

Rayon Sports yatangije gahunda ya "Ubururu Bwacu Agaciro Kacu" aho bagomba gukusanya amafaranga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugira ngo bongerere amasezerano kapiteni wa yo Muhire Kevin.

"Ubururu Bwacu Agaciro Kacu" ni gahunda ya Rayon Sports aho abafana bakusanya amafaranga yo gusinyisha umwe mu bakinnyi baba bihitiyemo.

Rayon Sports kuri ubu iri mu biganiro na kapiteni wa yo Muhire Kevin ngo abe yayongerera amasezerano y’imyaka 2.

Kevin Muhire yari yatinze kongera amasezerano kuko yabwiye iyi kipe ko hari amakipe yo hanze bari mu biganiro bidakunze yakongerera Rayon Sports amasezerano nta yindi kipe yakinira mu Rwanda.

Muhire Kevin ibiganiro bye na Rayon Sports akaba yari yaciye iyi kipe miliyoni 60 agasinya imyaka ibiri, gusa ibiganiro byaje kurangira bemeranyije miliyoni 40.

Rayon Sports ikaba yatangije gahunda ya "Ubururu Bwacu Agaciro Kacu" bakaba bagiye gukusanya amafaranga yo kongerera Kevin amasezerano ubundi akabasinyira.

Muhire Kevin yageze muri Rayon Sports 2015 avuye mu Isonga, muri 2019 yahise ajya mu Misiri mu ikipe ya El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 ahita asubira muri El Makasa ayikinira amezi 6 yongera kumutiza muri Gaish yakinnyemo kugeza mu Kwakira 2020 ahita asubira muri El Makasa baje gutandukana muri Weruwe 2021 ari nabwo yasinyiye Saham Club yo muri Oman ariko ntiyayikinira ahubwo muri Mata 2021 ayikinira kugeza Kanama 2022 ari bwo yahitaga yerekeza muri Al-Yarmouk SC yo muri Kuwait yakiniye kugeza mu Kwakira 2023 yahise agaruka muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Muhire Kevin, Rayon Sports kumusinyisha birasaba miliyoni 40
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top