Igitego cya Muhoza Daniel cyo mu minota ya nyuma cyafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa munani.
Nyuma yo gutsinda Gasogi United, Al Hilal SC yari yakiriye Rayon Sports yaherukaga gukura amanota atatu i Rubavu itsinze Marine FC.
Uyu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona ya 2025-26, watangiye amakipe yombi asatirana ashaka igitego hakiri kare, gusa ubwugarizi n’abanyezamu ku mpande zombi babyitwaramo neza.
Ku munota wa 23, ku makosa ya Luzalo watakaje umupira, Elie Tatou yawufashe atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo na Issa Djiguiba asubijemo unyura hanze yaryo.
Ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, ku munota wa 35, Abdelrazig Taha yacometse umupira unyura mu bakinnyi batatu maze kapiteni wa Al Hilal SC, Mohamed Yousif Yagub ahita atsinda igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari kimwe ku busa.
Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza igenda igaba udutero ku izamu rya Rayon Sports ariko umunyezamu Dande Junior abyitwaramo neza akuramo imipira ikomeye ya Ansumana Samura winjiye mu kibuga asimbura Adama Coulibari.
Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 67 ubwo Muderi Akbar yahinduraga umupira imbere y’izamu maze Junior Kameni ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ndetse iza kukibona ku munota wa 89 cyatsinzwe na Muhoza Daniel winjiye mu kibuga asimbura Iasa Djiguiba.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko umukino urangira ari kimwe kuri kimwe.

Ibitekerezo