Rayon Sports yasezereye Gorilla FC igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura ubusa ku busa na GorillaFC, Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’igitego 1-1.
Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho amakipe yombi yagiye gukina anganya 1-1.
Rayon Sports yari yakiriye yari ifite amahirwe kuko yo yari ifite igitego yatsindiye hanze.
Igice cya mbere cy’umukino, umupira wihutaga amakipe yombi ashaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye biba ikibazo.
Rayon Sports ni yo ageze inshuro nyinshi mu rubuga rw’amahina rwa Gorilla FC ariko imipira myinshi yagarurwaga n’ubwugarizi.
Umupira ukomeye umunyezamu wa Gorilla FC yakuyemo ni uwo ku munota wa 23 kuri kufura yari itewe na Ndayishimiye Richard ariko Serge awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Gorilla FC nayo yagiye ibona amahirwe ariko nayo ntiyayabyaza umusaruro, gusa nayo amahirwe akomeye yabonye ayo ku munota wa 28 ubwo Nduwimana Frank yahinduraga umupira ariko hakabura ushyira mu izamu. Bagiye kuruhuka ari 0-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushaka igitego ariko biranga umukino urangira ari ubusa ku busa.
Nyuma yo kunganya,Rayon Sports yakomeje ku giteranyo cy’igitego 1-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 1-1 kandi Rayon Sports ni yo yari hanze.
Umukino wa nyuma izahura n’izakomeza hagati APR FC na Etincelles zizakina ejo.

Ibitekerezo
Alice
Ku wa 12-05-2026Rayol sport ni ikipe nziza sinayiva inyuma.
Alice
Ku wa 12-05-2026Rayol sport ni ikipe nziza sinayiva inyuma.