Siporo

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Benin

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Benin

Rayon Sports yamaze kwemeza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Togo, Atisso Kodjo Antonio wakiniraga Damissa FC yo muri Benin.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yahaye ikaze uyu rutahizamu ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira ariko na none afite ubushobozi bwo ku myanya yose y’ubusatirizi.

Atisso Kodjo Antonio ikipe ye ya Damissa FC yasoje ku mwanya wa 9 mu makipe 18 maze aba rutahizamu wahize abandi aho yatsinze ibitego 16.

Uyu rutahizamu akaba yarakurikiranywe na Rayon Sports igihe kinini isanga ari we mukinnyi ikeneye kugira ngo aze kuyifasha mu busatirizi bwayo.

Amakuru avuga ko nubwo Rayon Sports imutangaje ubu ariko yari amaze igihe yarasinyiye Gikundiro aho bivugwa ko yayisinyiye agifite ibitego 9.

Atisso Kodjo Antonio aje yiyongera ku bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije barimo Nisingizwe Christian, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Charles Tchouplaou, Matumona Wakonda Kanda, Nizeyimana Moubarak, Nkundimana Fabio n’abandi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top