Rutahizamu w’Umunyarwanda utegerejwe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Noam Emeran yamaze gusezera Emmen FC yari amazemo amezi atatu ari intizanyo.
Muri Gashyantare 2026 ni bwo uyu rutahizamu usanzwe ari umukinnyi wa FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi yatijwe muri Emmen FC ikina mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikipe yagiye gufasha igasoza ku mwanya wa 14 mu makipe 20, aho yayikiniye imikino 11, nta gitego yatsinze ariko atanga imipira 2 yavuyemo ibitego, yasezeye kuri iyi kipe avuga ko byari iby’agaciro kubana nabo.
Ati "Ndashimira buri umwe mu ikipe uburyo nakiriwemo muri iki gice cya kabiri cya shampiyona. Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, na buri umwe wese uri hafi y’ikipe ntibagiwe n’abafana uburyo banshyigikiye n’ibihe twasangiye. Ndifuriza ikipe amahiwe masa ahazaza."
Noam Emeran akaba agiye gusubira mu ikipe ye ya FC Groningen aho amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2027.
Uyu ni rutahizamu usatira anyuze ku mpande uhanzwe amaso n’Abanyarwanda kuba yaza kuzahura ubusatirizi bw’ikipe y’igihugu kuko ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye Amavubi.

Ibitekerezo