Siporo

Rutahizamu wa APR FC n’umugore we baritegura kwibaruka

Rutahizamu wa APR FC n’umugore we baritegura kwibaruka

Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yagaragaje ko we n’umugore we, Mpinganzima bitegura kwibaruka imfura.

Uyu mukinnyi usanze ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yabigaragaje ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 13 Gicurasi 2026 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro baraye batsinzemo Etincelles FC 3-1.

Mugisha Gilbert watsinze igitego cya mbere cya APR FC, mu kukishimira yafashe umupira (ballon) awushyira ku nda manze acomeka urutoki rw’igikumwe mu kanwa, ni ibintu bikorwa n’umuntu urimo witegura kwibaruka.

Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni mu gihe muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles uyu mukunzi we usanzwe uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y’amategeko.

Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe nyuma y’imyaka myinshi bakundana cyane ko baziranye uyu rutahizamu agikina muri Pepiniere FC.

Mugisha Gilbert yagaragaje ko bitegura kwibaruka
Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top