Senga ubundi ntuhangayike - Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsinda FC Barcelona
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, nyuma yo gutsinda igitego FC Barcelona, yavuze ko iyo wasenze uba udakwiye kugira ubwoba.
Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, Sabah FK yari yakiriye FC Barcelona muri Champions League.
Uyu mukino warangiye FC Barcelona itsinze ibitego 4-1, igitego cya Sabah FK cyatsinzwe na Joy-Lance Mickels.
Sabah FK ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zayo yagize iti "Mickels yatsinze na none muri Champions League, kuri iyi nshuro yatsindaga FC Barcelona."
Joy-Lance Mickels akaba yavuze kuri ubu butumwa ati "Senga cyane, uhangayike gake."
Joy-Lance Mickels watangiye kubengukwa n’amakipe arimo Borussia Mönchengladbach, akaba n’ubundi muri iri rushanwa yaherukaga gutsinda Slavia Praha.

Ibitekerezo