Simon Kabera azifatanya na Korali Penuel mu gitaramo kizagaragarizwamo ’ukuri kose’
Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo yateguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana yise ’Uko ni ukuri’ yatumiyemo umuhanzi Simon Kabera n’abandi batandukanye, kizaba ku Cyumweru tariki 09 Ukubozi 2018 kuva saa saba z’amanywa ku rusengero rwa Kimironko.
Muri iki gitaramo Korali Penuel izafatanya na Korali Tunezerewe, ndetse n’abahanzi nka Simon Kabera, Papi Clever, Gisele Precious. Igitaramo kandi kizatangirwamo inyigisho z’ijambo ry’Imana zizayoborwa n’umuvugabutumwa Nzaramba Jean Paul.
Fidele Kwizera yabwiye ISIMBI.rw ko bateguye iki gitaramo bagamije kongera kubwira abantu ko byose biyumvira nk’uko bishimangirwa n’insanganyatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Matayo 8:26.
Ati ”Muri iki gitaramo tuzaba turi kumwe n’umuhanzi Simon Kabera umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, Papi Clever n’abandi. Azaba ari umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, tuniyumvira n’ijambo ryayo.”
Korali Penuel yatangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu mwaka wa 2000, yatangijwe n’abantu bari bagize itsinda ry’abanyeshuri babonekaga gusa mu gihe cy’ibiruhuko.
Uko imyaka yagiye ishira bamwe muri bo bagiye basoza amasomo baza gushinga korali y’abanyeshuri ihoraho. Mu mwaka wa 2008, Korali Hozianna ya ADEPR Nyarugenge ibita Penuel. Iyi korali yaje kugenda yaguka inagwiza imbaraga ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 70 b’ibyiciro bitandukanye.

Ibitekerezo