Imyidagaduro

Sinita ku bya politike, mfata Abanyarwanda n’Abarundi nk’abavandimwe - Kidum Kibido

Sinita ku bya politike, mfata Abanyarwanda n’Abarundi nk’abavandimwe - Kidum Kibido

Umuhanzi Kidum Kibido yatangaje ko kuba atarigeze ahengamira ku ruhande na rumwe kubera umwuka mubi wakunze gututumba hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi biri mu byatumye yigarura imbaga y’abakunda ibihangano bye muri ibi bihugu byombi kandi ku kigero gisa nk’ikingana.

Umurundi Nimbona Kidumu Jean Pierre wamenyakanye mu muziki wo hambere aha ku mazina nka Kibuganizo, Kibido cyangwa Padiri Mukuru yavuze ko atajya yemera ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi harimo umupaka kuko abatuye ibihugu byombi ari abavandimwe bahuje hafi ya byose kugeza ku nkomoko y’amaraso.

Kibuganizo yerekanye ko kuva yatangira umuziki mu 1993 yakuranye ingengabitekerezo yo kuzafatanya ibihugu byombi akoresheje inganzo ye ndetse ko yishimira intambwe agezeho mu gutuma ababituye biyumva nk’abaturanyi kurusha umwuka mubi wa politike wakunze ndetse unakomeje kuba hagati ya Kigali na Gitega.

"Njyewe mu mutwe wanjye nta mupaka nemera ko ubaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi, iyo mbonye umunyarwanda mbona asa n’umurundi. Rero buriya muri gahunda yanjye nakuranye ingengabitekerezo yo guhuza ibihugu byombi kandi mbona narashoboye gutuma abanyarwanda bumva ko abarundi ari abaturanyi, ibiva muri politike ntibindeba bifite abandi bireba.” Nk’uko yabitangarije BBC Gahuza.

Kidumu atangaje ibi nta gihe kinini gitambutse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, agaragaje ko kugeza n’uyu munsi umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza ndetse anashimangira atari ikosa ry’u Rwanda ahubwo ko biterwa n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye ukomeje kuba intambamyi mu gutuma ibihugu byombi kuri ubu bitabanye neza.

Kidum Kibido yavuze ko yakuze afite umugambi wo guhuza u Rwanda n’u Burundi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top