’Skol Select’, inzoga y’uburyohe buvuguruye yamuritswe ku mugaragaro (Amafoto)
Uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya yuje icyanga n’uburyohe ntagereranywa, yiyongereye ku bindi binyobwa byinshi byayo byanyuze benshi mu gihugu no hanze.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukuboza 2018, aho ubuyobozi bw’uru ruganda rwasobanuriye byimbitse itangazamakuru ibijyanye na ’Skol Select’, inzoga nshya yarwo ndetse ikerekwa ku mugaragaro abantu batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kuyisogongera.
Umuyobozi w’uruganda rwa Skol, Ivan Wulffaert, yagize ati "Twishimiye cyane kumurika Skol Select uyu munsi. Inzobere z’abenzi bacu n’ikipe yacu bafashe igihe cyo kuvugurura ubuhanga mu kwenga, kugira ngo bakore iyi nzoga yihariye uburyohe buvuguruye. Twizeye ko abakiriya bacu dukunda bazaryoherwa na Skol Select bakananyurwa byuzuye no gukora amahitamo yayo."
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwanemeje ibimaze iminsi bivugwa ko rugiye gukorana n’ikipe ya Arsenal ikomeye mu Bwongereza mu kwamamaza iki kinyobwa gishya cyayo nubwo amakuru arambuye kuri aya masezerano azavugwaho byimbitse ku itariki ya 9 Mutarama 2019.
Wulffaert yakomeje agira ati "Skol Brewery Ltd, Rwanda inejejwe no gutangaza amasezerano na Arsenal FC kuko tuyibona nk’ikipe y’icyizere mu mupira w’amaguru igaha n’agaciro umukino mu kibuga. Arsenal igira uruhare rukomeye mu gufasha Skol Select."
Inzoga nshya ya Skol Select ifite icupa rishushe mu buryo bwihariye ugereranyije n’izindi uru ruganda rusanzwe rukora cyangwa izicuruzwa mu Rwanda. Iri mu icupa rya sentilitiro 33, yagejejwe no bice bitandukanye by’igihugu aho iri kugurishwa ku mafaranga 700 Frw gusa.
Ku mugoroba yamuritsweho mu birori byabereye muri Marriot Hotel habaye ibirori byo kwakira abantu batandukanye basogongeye kuri iyi nzoga bwa mbere. Buri wese wasangaga yirahira icyanga cyayo, yari yahuje benshi bishimye kandi banezerewe.

Ibitekerezo