Imyidagaduro

The Ben na Bruce Melodie bahaye byose ab’i Musanze

The Ben na Bruce Melodie bahaye byose ab’i Musanze

Kuri uyu wa Fatandatu, Ibihumbi by’abakunzi b’umuziki byitabiriye igitaramo cya mbere cya Summer Country Tour 2026 cyabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, aho The Ben na Bruce Melodie bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.

Mbere y’uko igitaramo gitangira, abafana b’aba bahanzi bari bamaze gukwirakwira muri stade bambaye imyambaro n’amabara agaragaza uwo bashyigikiye. Impaka zari zose ku mbuga nkoranyambaga no muri stade, hibazwa uwari buhagarare neza hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

Igitaramo cyafunguwe na Kevin Montana, umuhanzi umaze kubaka izina mu Karere ka Musanze. Yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zirimo "Ndi Hano", "Zamuka" na "Twendeleye", ahita ashyira abafana mu mwuka mwiza.

Nyuma ye hakurikiyeho Bwiza, winjiranye imbaraga nyinshi mu ndirimbo ye "Gake Gake". Ubwo yaririmbaga "Boda Boda", yazamuye umusore mu bitabiriye igitaramo amusaba kumubyinisha, ibintu byashimishije benshi kugeza amuhaye aka "Bizou" nk’ishimwe.

Kitoko Bibarwa na we wari umaze imyaka myinshi aba mu Bwongereza yakiriwe ku rubyiniro nk’uwari ukumbuwe. Yinjiriye mu ndirimbo "Rurabo", maze akurikirizaho izindi zakunzwe zirimo "Agakecuru", "Agapapuro" na "I Love You".

The Ben yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y’umukara n’umweru, ahita atangira kuririmba "Indabo Zanjye".

Mu gihe cy’iminota hafi 50 yamaze aririmba, yerekanye ubudasa bwashimishije abafana binyuze mu ndirimbo zirimo "Rahira", "Ese Ni Byo", "Nta Cyadutanya" na "Si Ikosa".

Benshi bagaragaje ko The Ben yakosoye ibyo bamwe banenze mu gitaramo cya The Nu-Year Groove, kuko kuri iyi nshuro yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bwinshi ku rubyiniro.

Nyuma ye, Bruce Melodie yakiranywe urusaku n’amashyi menshi. Yinjiriye mu ndirimbo "Funga Macho", ahita ahagurutsa abafana bari bamaze amasaha menshi bategereje kumubona.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirenga 25 zirimo "Ntundize", "Kungola", "Ikinya", "Katapila", "Ikinyafu" na "Pom Pom", agaragaza impamvu akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Igitaramo cyarangiye abafana benshi bakiri mu mpaka zo kumenya uwahize undi hagati ya The Ben na Bruce Melodie, icyakora abitabiriye bose bahurije ku kuba aba bahanzi bombi batanze ibyishimo bikomeye byatumye itangizwa rya Summer Country Tour 2026 rigenda neza kurusha uko benshi bari babyiteze byumwihariko The Ben.

Bwiza yatanze ibyishimo bikomeye
Kitoko yari akumbuwe ku rubyiniro, yeretswe urukundo rwinshi
The Ben yavuye ku rubyiniro batabishaka
Bruce Melodie ntiyategushye abakunzi be
Abantu bo bari benshi cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top