Siporo

Tour du Rwanda: UCI yafashe mu mugongo abiburiye ababo mu impanuka y’i Gabiro

Tour du Rwanda: UCI yafashe mu mugongo abiburiye ababo mu impanuka y’i Gabiro

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi [UCI], David Lappartient, yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’imodoka ya caravan yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda.

Iyi mpanuka yabereye Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo imodoka ya caravan yariho ibirango byamamazaga isiganwa yatakarizaga ubushobozi bwo gukata ubwo yari igeze i Gabiro hagwaga imvura nyinshi.

Iyi mpanuka yabaye ubwo hakinwaga agace ka mbere kari kagizwe n’ibilometero 173.6 ,aho abasiganwa bahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu mirambi y’i Rwamagana.

Nyuma yaho, Tour du Rwanda na Polisi y’igihugu baje kwemeza ko iyo modoka yagonze abari baje kureba irushanwa, abantu babiri bahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lappartient yagaragaje akababaro yatewe n’iyo mpanuka, yifatanya n’umuryango mugari w’umukino w’amagare ku Isi mu kwihanganisha ababuze ababo.

Yagize ati “Twababajwe cyane no kumva inkuru y’iyi mpanuka ibabaje yabereye muri Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango yabuze ababo, kandi yifurije abakomeretse gukira vuba.”

Mu rwego rwo kuzirikana abitabye Imana, habayeho umunota wo kwibuka mu muhango wo gutanga ibihembo by’agace ka mbere wabereye i Rwamagana.

Agace ka mbere k’iri siganwa kegukanywe n’Umuyisilayeri Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu.Abakomerekeye muri iyo mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bitandukanye, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka nk’uko ISIMBI twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.

Kuri uyu wa kabiri , abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye baraye basoreje agace ka kabiri berekereza i Kamembe mu karere ka Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba.

UCI yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo mu mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top