Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Mexique ibitego 3-2 mu mukino wari uryoheye ijisho wabereye kuri Stade ya Azteca.
Uyu mukino watangiye utinzeho isaha imwe kubera imvura nyinshi n’inkuba, ariko ibyo ntibyabujije amakipe yombi kwerekana umukino ukomeye imbere y’ibihumbi mirongo inani by’abafana ba Mexique.
Nyuma y’iminota myinshi Mexique isa n’iyihariye umukino, Jude Bellingham yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku mupira yari ahawe na Bukayo Saka.
Hashize amasegonda 98 gusa, yongeye gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’umupira yari ahawe na Harry Kane, ashyira u Bongereza mu mwanya mwiza.
Mexique ntiyacitse intege kuko Julián Quiñones yatsinze igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira, amakipe ajya kuruhuka ari 2-1.
Mu gice cya kabiri, ibintu byakomereye Ubwongereza ubwo myugariro Jarell Quansah yerekwaga ikarita itukura ku munota wa 55 nyuma yo gukinira nabi Jesús Gallardo, bituma abasore ba Thomas Tuchel basigara ari 10 mu kibuga.
Nubwo bari bacye, u Bwongereza bwakomeje kwihagararaho, maze ku munota wa 60 Harry Kane atsinda penaliti yabonetse nyuma y’uko Anthony Gordon akorewe ikosa n’umunyezamu wa Mexique.
Mexique yongeye kugabanya ikinyuranyo ku munota wa 69 na yo ibifashijwemo na penaliti yinjijwe na Raúl Jiménez nyuma y’uko VAR yemeje ko Kane yari akoze ikosa mu rubuga rw’amahina.
Iminota ya nyuma yaranzwe n’igitutu gikomeye cya Mexique yashakaga kwishyura, ariko umunyezamu Jordan Pickford na bamyugariro b’u Bwongereza bakomeza kwitwara neza kugeza umukino urangiye ari ibitego 3-2.
Iyi ntsinzi yahise ihesha Ubwongereza itike ya ¼ cy’irangiza, aho buzacakirana na Norvège yaraye itsibuye Brazil mu mukino wari utegerejwe na benshi.

Ibitekerezo