Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda mu mukino wa Handball, yabonye itike ya 1/2 mu mikino y’Akarere ka Gatanu irimo kubera muri Tanzania, ni nyuma yo gutsinda iki gihugu cyakiriye irushanwa.
Nyuma yo gutangira irushanwa batsinda Djibouti, ejo hashize ku wa Gatanu bagombaga gukina na Tanzania yakiriye iri rushanwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye aho igice cya mbere cyarangiye ruri imbere n’ibitego 21-13.
N’igice cya kabiri rwakomerejeho maze rutsinda uyu mukino ku bitego 42-32 maze ruhita rubona itike ya 1/2.
Muri 1/2 u Rwanda rurahura na Uganda yabaye iya kabiri mu itsinda A ni umukino uri bube saa 16h30 ku masaha ya Kigali.
Ikipe izegukana igikombe ni yo izabona itike yo guhagararira Zone 5 mu gikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia.
Umwanya w’ikipe izahagararira Zone 5 ni wo mwanya wonyine usigaye kuko andi makipe 15 yamenyekana.

Ibitekerezo