Siporo

UCL: Umunya-Nigeria abaye inzozi mbi kuri Barcelona, Liverpool yavuyemo

 UCL: Umunya-Nigeria abaye inzozi mbi kuri Barcelona, Liverpool yavuyemo

Ikipe ya Atletico Madrid yongeye kwandika amateka mu irushanwa rya UEFA Champions League, igera muri ½ cy’irangiza nubwo yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa ¼ wabereye i Madrid. Mu gihe Liverpool yavanywemo na PSG.

Barcelona yatangiye umukino ifite inyota yo kwishyura, cyane ko yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza. Ntibyatinze, ku munota wa gatanu gusa, Lamine Yamal yafunguye amazamu nyuma yo gucenga umunyezamu Juan Musso, akoresheje amahirwe yaturutse ku ikosa ry’umukinnyi wahoze akinira Barcelona, Clement Lenglet.

Nyuma y’iminota 19, Barcelona yari yamaze kunganya ibitego ku giteranyo, ubwo Ferran Torres yatsindaga igitego cyiza cyane akoresheje ishoti rikomeye ry’ibumoso ryagiye mu nguni y’izamu.

Icyakora, ibyishimo by’abafana ba Barcelona ntibyamaze igihe kinini. Nyuma y’iminota irindwi gusa, Marcos Llorente yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuha Ademola Lookman, wahise atsinda igitego cyagaruye Atletico Madrid mu mukino.

Barcelona yari hafi gutsinda igitego cya gatatu mu gice cya mbere, ariko umunyezamu Musso akora akazi gakomeye akuramo umutwe wa Fermin Lopez wari uri wenyine imbere y’izamu.

Mu gice cya kabiri, Ferran Torres yongeye kubona izamu, ariko igitego cye cyanzwe nyuma yo gusuzumwa hifashishijwe VAR kubera kurarira.

Ibintu byarushijeho kugora Barcelona ubwo Eric Garcia yahanwaga ikarita itukura, ashyize hasi Alexander Sorloth wari ugiye gusigarana n’umunyezamu.

Nubwo Barcelona yakomeje gusatira cyane, igerageza uburyo bwinshi burimo imitwe ya Robert Lewandowski na Ronald Araujo, ntiyabashije kubona igitego cyari kuyifasha gukora amateka yo kugaruka mu mukino. Umukino warangiye ari 2-1 maze Atletico Madrid ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Mu mikino utaha wa ½ cy’irangiza, Atletico Madrid izahura n’izava hagati ya Arsenal na Sporting CP, mu gihe ishaka kugera ku mukino wa nyuma iherukamo 2016.

Undi mukino ukomeye, Paris Saint-Germain yageze muri ½ cy’irangiza isezereye Liverpool. Ousmane Dembele yigaragaje cyane atsinda ibitego bibiri byafashije ikipe ye gutsinda, ndetse bikomeza icyizere cyo kwegukana igikombe.

Liverpool yagerageje kugaruka mu mukino, cyane cyane ku kibuga cyayo cya Anfield, ariko kubura ibitego mu mikino yombi byatumye isezererwa. Umukino wo kwishyura warangiye ari 2-0 byari bivuze ko Liverpool yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

PSG izacakirana n’izava hagati ya Bayern Munich na Real Madrid.

Igitego cya Ademola Lookman cyabaye itandukaniro ryagejeje Atletico muri 1/2
Paris Saint-Germain yasezereye Liverpool
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top