Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko bugarijwe n’umunaniro bikomeye ari nayo mpamvu amakipe barimo gukina abarusha mu gice cya kabiri.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ejo hashize ku wa Gatanu nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona.
Yavuze ko ikintu kirimo kubagora cyane ari umunaniro kubera ko abakinnyi be bamaze gukina imikino myinshi.
Ati "Urebye uburyo umukino twawukinnye, ni umunaniro. Mwese mwabibonye ko umunaniro utangiye kwigaragaza ku bakinnyi bamwe, kubera imikino myinshi dukinnye.”
“Ni umukino wa gatanu cyangwa uwa gatandatu, turuhuka iminsi ibiri gusa. Ni ibintu bitoroshye, n’amarushanwa yose twakinnye, ni imikino myinshi.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo imikino yegeranye, batarebye neza hashonora kuvamo imvune nyinshi.
Ati "Dufite undi mukino ku wa Gatatu, ntabwo bizaba byoroshye. Murebye ikipe dufite, mukareba abakinnyi dufite, tutarebye neza hazazamo imvune, ariko muri rusange navuga ko twakinnye uko twari twateguye.”
Haringingo Francis abona ko igihe kigeze ngo atangire gutekereza kuruhura abakinnyi bamwe na bamwe mu rwego rwo kwirinda ibyo byago by’imvune.
Rayon Sports ikaba yafashe umwanya wa kane n’amanota 15, Al Hilal SC iyoboye urutonde ifite 16.

Ibitekerezo