Siporo

Kigali WFC yatangiye kubiba ibizayitunga igarutse mu cyiciro cya mbere

Kigali WFC yatangiye kubiba ibizayitunga igarutse mu cyiciro cya mbere

Kigali Women Football Club, yatangiye guharura inzira zizayibeshaho igarutse mu cyiciro cya mbere aho yatangiye kwiyegereza bamwe mu bafite ibigwi mu mupira wa Afurika.

Ni muri urwo rwego yakiriye Sainey Sissohore M’Boge wakanyujijeho muri ruhago ya Gambia, akorana na FIFA na CAF mu mishinga itandukanye.

Uyu mugore ufite izina muri ruhago y’abagore muri Afurika, yavuze ko yashimishijwe no kubona abakinnyi ba Kigali WFC bakina bumva ibyo umutoza ababwira.

Ati "Kubona aba bakobwa beza bakina umupira birashimishije, icyo nari niteze nakibonye, mu gahe gato twamaranye nabonye ko bumva."

Yakomeje avuga ko nubwo byasabaga umusemuzi ariko bafite inyota yo kumenya.

Ati "Uko nabibanye, bameze neza, barashaka kumenya, nabonye basa n’abatunguwe kubona umugore wakinnye umupira aza kubaganiriza, nubwo tutavugaga ururimi rumwe bisaba usemura, ariko nabibonye kuko buriya ururimi rw’umupira ni rumwe."

Umuyobozi wa AS Kigali wungirije, Uwimana Clarisse yavuze ko ari ukureba uburyo bafatanya kuzamura iyi kipe yahoze ari ubukombe.

Ati "Ikintu cya mbere cyamuzanye hano ni ukureba uburyo twazamura ikipe yacu ya Kigali WFC yahoze ari ubukombe ubu ikaba izakina icyiro cya kabiri, ntabwo ari ho ubundi ikipe ibarizwa ubundi ibarizwa mu cyiciro cya mbere."

Yakomeje avuga ko nubwo bazakina icyiciro cya kabiri ari umwaka umwe gusa kuko bazahita bazamuka, rero bagomba gutegura kare uko bazabaho mu cyiciro cya mbere.

Ati "Uyu mwaka tugiye gukina mu cyiciro cya kabiri, ndavuga ko ari umwe kuko umwaka utaha tuzazamuka, uwo mwaka rero nshaka ko tuzaba dufite abantu dukorana mu bintu bitandukanye, uyu yahoze akina umupira muri Gambia, anasohokera igihugu cye mu mikino itandukanye, FIFA iza kumugira ambasaderi w’umushinga ’Live your Goal’."

Yakomeje avuga ko yaje gukora mu bintu bitandukanye yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ari naho bahuriye ubu mu minsi ishize yari muri Denmark.

Clarisse yemeza ko kandi Sainey Sissohore M’Boge ari umugore mwiza ufite izina mu mupira wa Afurika wabafasha muri byinshi.

Ati "Ni umugore mwiza dufite mu mupira wa Afurika, kumugira bizadufasha byinshi bigiye bitandukanye, dufite n’ibindi biganiro tuzagirana n’Umujyi mu minsi iri imbere, usibye n’ibyo yaganirije abakinnyi bacu abasaba ko hari urwego yifuza ko bajyaho."

Kigali WFC uyu mwaka w’imikino wa 2026-27 izawukina mu cyiciro cya kabiri, ni nyuma y’uko umwaka ushize bitayigendekeye neza.

CEO wa AS Kigali, Bayingana Innocent (ibumoso) Sainey Sissohore M’Boge (hagati) na Visi Perezida wa AS Kigali, Uwimana Clarisse (iburyo)
Bamuhaye impano y'umwambaro wa Kigali WFC
Asuhuza abakinnyi ba Kigali WFC
Yashatse kumucenga biranga
Yaganirije abakinnyi
Bafashe ifoto y'urwibutso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top