Imyidagaduro

Umunsi umugore wa Junior Giti amubwira ko atazigera yahukana, we nashaka azagende

Umunsi umugore wa Junior Giti amubwira ko atazigera yahukana, we nashaka azagende

Umusobanuzi wa filime, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yavuze ko atazigera yahukana na rimwe ndetse ko n’umugore we Muhoza Angel amubwira ko atazaruvamo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mibanire y’umugabo n’umugore.

Ku giti cye, Junior Giti yavuze ko atazigera ava mu rugo kandi ko n’umugore we Angel yamubwiye ko yavuye iwabo avuyeyo.

Ati "Njyewe umugore yarambwiye ngo niba ushaka kugenda uzagende ariko njyewe umunsi umvana iwacu, wanzanye unzanye, waranyizaniye sinzava muri iyi nzu, wowe niwumva urambiwe, uzaruvemo ugende."

Yitanzeho urugero yavuze ko iyo yarakaranyije n’umugore hari n’igihe amuboloka (block) akabanza agatuza kuko yirinda kuba yamubwirana umujinya akabanza agatuza.

Yavuze ko kandi ko ingo nyinshi by’umwihariko iz’ibyamamare ibyo bavugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga ari bo baba babahaye uruvugiro, abavuga bahera ku byo baba baberetse.

Junior Giti yavuze ko umugore yamubwiye ko atazigera yahukana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top