Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine yavuze ko bagowe cyane n’urugendo rugana muri Cape Verde aho bamaze amasaha cumi n’umunani mu nzira.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, nibwo Amavubi yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Cape Verde gukina umukino wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho uzaba ejo ku wa 29 Nzeri 2026.
Nyuma y’imyitozo ya mbere Amavubi yakoze ejo hashize ku Cyumweru, Stephen Constantine yavuze ko bagowe cyane n’urugendo bakoze nyuma y’umukino wo ku wa Gatanu batsinzemo Liberia 3-1 aho bamaze amasaha 18 mu nzira.
Ati "Rwari urugendo rutoroshye mu by’ukuri. Nyuma y’umukino twakoze urugendo rw’amasaha 18 byari bigoye cyane ku bakinnyi."
Yakomeje avuga ko imyitozo ya mbere bakoze, yamweretse ko ubu byibuze abakinnyi bamaze kuruhuka kuko yagenze neza.
Ati "Uyu munsi twakoze imyitozo ya mbere, bamaze kumenyera neza buri wese arakora cyane. Nishimiye uko imyitozo ya mbere yagenze. Tuzi neza akamaro k’uyu mukino.”
Yakomeje avuga ko basanze ikirere gitandukanye n’icyo mu Rwanda ariko ibyo bikaba ari ibisanzwe iyo uhinduye igihugu ariko biba bigomba kugenda, yemeje bagomba kukimenyera ku buryo bitazaba urwitwazo.

Ibitekerezo