Imyidagaduro

Urakunzwe birenze igipimo - Ishimwe Clement abwira Knowless

Urakunzwe birenze igipimo - Ishimwe Clement abwira Knowless

Ishimwe Clement yifurije isabukuru nziza umugore we Butera Knowless mu magambo yuje imitoma, amwibutsa ko amukunda.

Buri tariki ya 1 Ukwakira, umuhanzikazi nyarwanda, Butera Knowless yizihiza umunsi yaboneyeho izuba (umunsi yavukiye).

Gusa, imyaka ibaye umunani ayizihiza ari kumwe n’amahitamo y’ubuzima bwe, Ishimwe Clement aho ubu banafitanye abana babiri.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Clement yifurije umugore we isabukuru nziza amubwira ko akunzwe birenze igipimo.

Ati "Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Urakunzwe birenze igipimo ndashimira uburyo uri umugore mwiza n’umubyeyi uri we."

"Uyu mwaka uzaguhe urukundo rudashira, ibyishimo n’umugisha. Imana ikomeze kukurinda inakwibutse ko uri umukobwa wayo ikunda. Abakobwa (abana babo) nanjye turagukunda cyane."

Muri Kanama 2016 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clement bakoze ubukwe, ubu bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

Ishimwe Clement yifurije umugore we isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top