Andi makuru

Urugo rw’umunyezamu wa Rayon Sports rwatewe amabuye n’abarakajwe na APR FC

Urugo rw’umunyezamu wa Rayon Sports rwatewe amabuye n’abarakajwe na APR FC

Umunyezamu Bashunga Abouba yarajwe ku nkeke ndetse urugo rwe ruterwa amabuye n’abantu bataramenyekana bamuziza gutsindwa na APR FC.

APR FC yaraye itsinze mukeba wayo Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe. Ni intsinzi yaraje mu gahinda abafana ba Rayon Sports, by’umwihariko abenshi barakariye umuzamu Bashunga Abouba, baramushyira mu majwi ko ‘yatanze ikipe’.

Umukino urangiye, Bashunga yatashye iwe mu rugo ababaye cyane. Yabwiye Rwanda Magazine ko igitego Rusheshangoga Michel yamutsinze cyamuraje nabi, gusa ngo ijoro rye ryabishye kurushaho kubera abantu atazi bamuraje ku nkeke bamutuka bakanatera amabuye urugo rwe.

Yavuze ko iri tsinda ry’abarakare ryamuteye ahagana saa munani z’ijoro. Nubwo atabashije kumenya amasura y’abamuteye ngo yabonaga bagera muri barindwi.

Ati "Nacanye itara mbona abantu bagera kuri barindwi [...] Twavuganaga, bambwira ko nabatanze ku gitego cya kabiri ariko nkababwira ko nanjye byananiye gusinzira kubera icyo gitego. Nababwiye ko ngiye guhamagara Polisi bahita bagenda. Sinabashije kubamenya kuko aho bari bari basaga nahijimye.”

Bashunga yabwiwe ko agiye guhabwa abarinda urugo rwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo umutekano we urusheho kuba mwiza.

Yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports agira ati " Ndihanganisha abafana mbabwira ko hakiri kare ko dushobora kuzavanamo amanota abaturi imbere badusize [...]Ndasaba imbabazi abafana kubwo kuba twatsinzwe ariko natwe burya ntawuba wifuza gutsindirwa mu mukino nkuriya kuko ninawo uzamura urwego rw’umukinnyi, ikipe muri rusange ndetse no gushimisha abafana."

Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports avuye muri Bandali FC yo muri Kenya. Yaje nyuma yo guhagarikwa kwa Ndayishimiye Eric Bakame. Ni umwe mu bakinnyi bafashishije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup 2017/2018.

Amabuye yatewe mu rugo rwa Bashunga aryozwa gutsindwa na APR FC
Bashunga yavuze ko abamuteye mu ijoro basize bangije ikirahuri cy'inzu

Rwarutabura na we yarajwe nabi, ati "Umuzamu ankozeho"

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top