Andi makuru

VIDEO: Ibyo utabonye mu bukwe bw’umunyonzi n’umugeni mugufi cyane bwahuruje imbaga

VIDEO: Ibyo utabonye mu bukwe bw’umunyonzi n’umugeni mugufi cyane bwahuruje imbaga

Ubukwe bwa Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée ubana n’ubumuga bw’ubugufi bukabije, bwahuruje abatari bake, bwabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019.

Ndayitegeye yabanje kujya gusaba umugeni bamumwemereye arakwa. Ibi birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ku Nzu Ndangamurage y’u Rwanda iri mu marembo y’Umujyi wa Huye ari naho Mukeshimana akora.

Inkuru y’ubukwe bwabo yabanje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Abantu babuvuzeho bitandukanye, bamwe bati ‘umusore akurikiye ifaranga ry’umugore’ abandi bati ‘umugeni yatanze inzaratsi’.

Ibi byose babirengeje amaso bakora ibirori byabo kandi bigenda neza. Ibirori byo gusaba no gukwa byitabiriwe n’abagera kuri Magana atatu biganjemo abaturage bo mu Mujyi wa Huye na bake bari baturutse i Mbazi aho Mukesha[izina azwiho i Huye] avuka.

Gusaba byagombaga gutangira saa tatu z’igitondo ariko byaje gutangira ahagana saa saba. Mbere y’uko ibirori bitangira, ahabereye ubukwe hari amagambo menshi, bamwe bavugaga ko umusore yabivuyemo.

Umwe mu baturanyi ba Mukeshimana, yaje abihuhura abwira umunyamakuru wa Isimbi.rw ko “umusore yavuze ko yarwaye, ngo arumva atameze neza. Sinzi icyabaye…”

Ibi byatumye turushaho gukeka ko ubukwe bushobora kutaba. Umwe mu bafashaga abageni gutegura ubukwe, yaje kuza abwira umunyamakuru ko “Icyabaye ni uko umusore yari yanze kuva mu rugo umugore atamwoherereje imodoka yo kumutwara…”

Ibirori byo gusaba birangiye abageni bahise bajya gusezeranira mu rusengero rwa ADEPR Taba. Umusore yakomeje kwambara uko yari yambaye ajya gusaba naho umugeni yambara ikanzu yera n’agatimba ariko agumana inkweto yari yambaye.

Urusengero rwari rwakubise rwuzuye abandi barimo kurebera mu madirishya.

Ubu bukwe bwari agahebuzo!

Mukesha na Ndayitegeye utwara abagenzi ku igare barushinze
Mukeshimana asanzwe ari umukozi w'Ingoro y'Umurage w'u Rwanda, ahembwa asaga ibihumbi ijana ku kwezi
Ndayitegeye na Mukesha basezeranye kuzabana akaramata
Abantu bari benshi hanze y'urusengero bategereje kureba umugeni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top