Sinema

VIDEO: Ikiganiro na Ndimbati ukunzwe cyane muri Papa Sava

VIDEO: Ikiganiro na Ndimbati ukunzwe cyane muri Papa Sava

Abakurikira filime by’umwihariko izisekeje zica kuri YouTube muri iki gihe barasakiwe, iyitwa Papa Sava irayoboye mu zikunzwe byihariye.

Muri Papa Sava, hagaragaramo abakinnyi babiri b’Imena, ‘Papa Sava’ [Niyitegeka Garasiyani] ari na we uyandika na mugenzi we Ndimbati ukunze gukina asa ajujubywa na mugenzi we.

Iyi filime iri mu bwoko bw’iz’uruhererekane, irakunzwe by’agatangaza. Mu mezi atatu imaze ica kuri YouTube, imaze kwigarurira imitima ya benshi. Iyo hagize agace gashya gashyirwaho, mu munsi umwe usanga karebwe inshuro zitari munsi y’ibihumbi 50.

Ndimbati ubusanzwe witwa Uwihoreye Jean Bosco Moustapha, umwe mu bakina iyi filime avuga ko bajya kuyikora we na mugenzi we Garasiyani[ukina yitwa Papa Sava] bari bizeye bisesuye ko izakundwa bitewe n’insanganyamatsiko bakinaho.

Uyu mugabo yinjiye muri sinema mu mwaka wa 2012. Yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘City Maid’ aho akina yitwa ‘Deo’, umugabo w’umukire ubu witegura kurushingana na Diane mushiki wa Nick.

Uretse City Maid, ngo hari izindi filime yakinnyemo zirimo iyakunzwe mu gihe gishize yitwa ‘Gica’, ‘Catherine, ‘Jibu’ n’izindi.

Mu buzima busanzwe Moustapha nta kazi kihariye kazwi akora, gusa ngo “Ubusanzwe ndikorera, njye nta kazi ntakora. Akazi kose gafite icyo kinjiza kandi gahesha Umunyarwanda agaciro njye nagakora.”

Nyuma yo kwinjira muri filime ‘City Maid’ na ‘Papa Sava’, ubuzima bwarahindutse. Iyo aciye ahantu asanga benshi bamuzi, ndetse hejuru ya byose akishimira ko bamuzi nk’umukinnyi utanga ubutumwa buzima ku muryango nyarwanda.

Ati “Ibyahindutse ni byinshi, hari intego nifuzaga nagiye ngeraho. Nifuzaga gukina ngatanga ubutumwa kandi hari ibyo nakinnye bikubiyemo ubutumwa abantu bagiye bishimira.”

Yavuze ko mbere yo gutangira gukina ‘Papa Sava’, we na mugenzi we Niyitegeka Garasiyani bari bizeye ko filime izakundwa cya ashingiye ku butumwa bwihariye bacishamo n’uburyo bukinwamo biryohera buri wese.

Ati “Ibyo dukina njye mbona ari byiza, nibwira ko ibyo dukina abantu babyishimira byanze bikunze. Ntabwo bijya bimbaho ko nakina ibintu abantu batishimira…”

Uyu mugabo asigaye akina muri Papa Sava nka Ndimbati

Moustapha uvugana umutuzo mwinshi ku maso, ntiyerura ngo avuge umubare w’amafaranga asarura muri sinema gusa ngo ‘ni akazi umuntu yakora kakamutunga’.

Iyo arebye uko sinema yari ifashwe mu myaka itanu ishize akayigereranya n’uyu munsi abona hari impinduka zikomeye zabaye bityo akizera ko imbere hazaba heza kurushaho.

Moustapha akina no muri City Maid yitwa 'Deo'
Ndimbati na mugenzi we Papa Sava, barakunzwe cyane muri iyi minsi

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDIMBATI:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 17-11-2018

    nakomeraze aho turamushyigikiye

IZASOMWE CYANE

To Top