VIDEO: Isanduku Rujugiro yifuza kuzashyingurwamo n’umuzi afitanye na APR FC
Munyaneza Jacques amaze kwamamara cyane nka Rujugiro kubera kwihebera ikipe ya APR FC no kuba umwe mu nkingi za mwamba mu kuyogeza no kuyishyigikira ku mikino yose.
Uwabonye Rujugiro ku kibuga ntiyamumenya mu buzima busanzwe bitewe n’amarangi atagaragaza isura ye neza yisiga. Kuri buri mukino wa APR FC uyu musore aba yiteye igishahuro ku mubiri cy’umukara n’umweru udakunze kuba ari mwinshi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI, Rujugiro yavuze ko iryo zina yaryiswe n’abana bahoze muri ’academy’ ya Ferwafa barimo ba Bayisenge Emery, Mico Justin, Rusheshangoga Michel na Mico Justin.
Rujugiro yagize ati "Ndibuka ko nari nkiri muri Primaire mu mwaka wa kabiri, icyo gihe nacuruzaga ikarito nshaka imibereho buhoro buhoro iyo naba mvuye ku ishuri. Nagiye ku mukino wari wahuje Academy ya Ferwafa n’iy’Isonga i Nyamirambo. Icyo gihe iya Ferwafa yari yanyeretse umupira batsinda ibitego bitatu mpita mfata ama-biscuits, amabombo ndabahereza, na bo bati ’Rujugiro, rujugiro, rujugiro, biza gutyo."
Yemeza ko kugeza ubu nta muntu ujya wibuka kumuhamagara mu mazina ye asanzwe kuva kera ku buryo iyo bibayeho na we bimutungura. Rujugiro ngo yakundishijwe APR FC na mushiki we witwa Mamita uba mu Bufaransa kubera gukunda kumujyana kureba imikino yayo na Arsenal yo mu Bwongereza.
Rujugiro yize amashuri abanza kuri St Famille anakina umupira w’amaguru ariko birangira abiretse yiyemeza gufana kuko yabonaga ari wo muhamagaro we. Ayisumbuye yayize kuri APE Rugunga mu ishami rya HEG.
Yavuze ko gufana kuri we ari nk’akazi kuko bimuhesha andi mahirwe atakabonye mu gihe yaba yicaye. Ubu ni ’Kit Managar’ wa Isonga FC no mu ikipe y’Igihugu. Yemeza ko no ku mukino ashobora kuhabonera amafaranga.
Rujugiro yifuza kuzashyingurwa mu isanduku y’umukara n’umweru
Rujugiro avuga ko ku mwaka yisiga irangi rya litiro 30 ariko hakwiyongeraho n’iry’Amavubi rikaba ryarenga icyo kigero.
Uyu musore yemeza ko mu buzima bwe amaze gukundana n’abakobwa benshi bagiye bashwana biturutse kuri iryo rangi yisiga, bamwe ngo byabateraga ipfunwe ariko yemeza ko uwo bari kumwe magingo aya babyumva kimwe ntibimutere ikibazo ndetse na we bakaba basigaye bajyana gushyigikira ikipe bakunda.
Rujugiro ati "Babyumve, nindamuka mpfuye hazakoreshwe umukara n’umweru ku mva yanjye! Rwarutabura agomba kuzaza kunshyingura ndetse ni we uzafata n’umusaraba. Yaba ashyinguye inshuti ye usibye ko ntifuza gupfa nyine ariko byose bibaho biranashoboka, nshobora no kuramba ariko nta muntu uzageza imyaka 200. Nicyo cyifuzo cyanjye ku mutima."
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE ISIMBI YAGIRANYE NA RUJUGIRO
Uyu musore avuga ko avuka mu muryango w’abana batatu akaba ari we bucura.
Rujugiro yemeza ko muri iki gihe ikipe ye ihagaze bwuma kuko kuva shampiyona yatangira batatsindwa umukino n’umwe bityo ikaba iri kurushaho kwishakira abandi bafana bashya bo kuyitera ingabo mu bitugu.
Uyu musore yemeza ko adateze kuva kuri APR FC, ngo yagiye abengukwa n’amakipe atandukanye arimo Simba yo muri Tanzania ndetse na AS Kigali ariko ngo "nta wagura umutima w’umuntu"! Yasoje yifuriza abakunzi b’iyi kipe umwaka mushya muhire.

Ibitekerezo