Sinema

VIDEO: Rangwida, umukecuru w’amahane mu ikinamico Urunana

VIDEO: Rangwida, umukecuru w’amahane mu ikinamico Urunana

Nyirabagande, ni umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi mu ikinamico Urunana, yayinjiyemo igitangira, mu gukina kwe akenshi yumvikana nk’umukecuru ukarishye kandi w’umunyamahane.

Ikinamico, ni ubuhanzi yakunze akiri umwangavu ndetse aza kubwiyegurira guhera mu 1996.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rangwida yavuze ko ibyo akina byamwigishije byinshi mu buzima busanzwe ndetse ko ashimishwa cyane no guhura n’abantu batabarika baba barahinduwe n’ibyo yakinnye.

Ubusanzwe yitwa Nyirabagande Fridaus Dorcella, ni umubyeyi w’abana bane akaba atuye mu Murenge wa Nyamirambo ahitwa Rwarutabura.

Mu bane be, harimo babiri baba mu buhanzi. Umuhungu ndetse na Mushikiwabo Lailla[ukina yitwa Lopez mu Runana].

Mushikiwabo Lailla yavutse ku wa 12, Mata 2001, yatangiye gukina Urunana mu mwaka wa 2005 ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko akaba akina ari umwana wa Agnes (Nyesi) akaba arererwa kwa nyirakuru Rangwida[ari na we nyina w’amaraso].

Nyirabagande ati “Mu rugo tuba tuganira bisanzwe, tubana nk’abahanzi, ubundi tukibukiranya ibyo dukina. Ni njye umuzanira ibyo bamwandikiye ngo akine kuko we aba ari ku ishuri, ubundi nkamutoza kubera akamenyero.”

Uretse ikinamico Urunana, Rangwida anazwi cyane muri sinema. Yakinnye muri filime zikomeye nka ‘Intare y’ingore’, ‘Giramata’, ‘Amarira y’urukundo’, ‘Ukuri kurakiza’, ‘Mama Kazungu’ n’izindi.

Ni umwe mu bakinnyi b’imena kandi bamaze imyaka myinshi mu ikinamico Urunana. Ati “Ubundi twakoraga ikizamini watsinda bakagufata, ariko bakurikizaga n’ijwi bifuzaga. Kubera ko ari ikinamico yo kuri Radio bagukoreshaga nk’uri gukina kuri Radio bakumva ukina neza bakagufata, bakumva byanze ubwo ikizame kikaba kiragutsinze.”

Ni ibyo mu buto…

Ati “Nkiri muto narabikundaga cyane, numvaga ntazi aho nzabikora, nahoraga nifuza kubikora. Nabibonaga ku ishuri abantu bakaza kudukinira nk’amakinamico natwe ubwacu tugakina utuntu duto ariko nkumva ndabikunze cyane. Ubwo mvuye mu ishuri nta handi nongeye kubikora, nabigarutsemo mu 1996.”

Mbere yo kwinjira mu ikinamico yabanje gukora imirimo itandukanye. Ati “Nakunze gukora ahantu hatandukanye, muri Croix Rouge de Blegique na Air France nahikozemo, ubundi ngakorera abacuruzi, ibintu nk’ibyo.”

Abo bakinana mu Runana abafata nk’umuryango ukomeye akesha byinshi. Nta nshuti yihariye yakuye mu Runana gusa ngo bose hamwe babana kivandimwe.

Ati “Natwe ubwacu hagati yacu turigishanya, mu ikinamico hamo umuco, ku buryo nk’ushatse kubogama turamukebura, mbese ni umuryango. Ni ibintu bishimisha cyane kandi no mu buzima busanzwe umuntu ahora yishimye.”

Mu gace atuyemo, abaturage bahatuye bazi ko ari we Rangwida ukina Urunana. Ati “Barabizi, bazi ko ndi Rangwida ukina mu Runana, ku buryo n’iyo utahazi ukabaza uti ‘kwa wa mukecuru ukina mu Runana’, bahita bahakwereka, barahazi.”

Mu buzima busanzwe ni umuyisilamu ariko ibyo akina nta kurobanura ibyerekeye idini ye cyangwa ibiri mu murongo wayo ndetse ngo ntibimubuza gukurikiza amahame ya Islam.

Nta kibazo agirana na Islam

Ati “Nta kibazo. Ntabwo bikubuza kujya mu myemerere yawe bwite, oya! Ushobora gukina n’iby’abakirisito nta kibazo, iyo uri umuhanzi nyawe ntabwo utoranya ibyo ukina, ugomba kwinjira muri buri role. Ntacyo bidutwara, ntibitubuza gusenga, ntibitubuza kugendera ku mahame y’idini.”

Ubu, asigaye anashyira imbaraga mu gutoza abakinnyi b’ikinamico ndetse no mu Runana hari igihe acishamo agatoza bagenzi be iyo bagiye gufata amajwi.

Mushikiwabo Laila n'umubyeyi we Nyirabagande Fridaus[Rangwida] bakinana mu ikinamico Urunana
Nyirabagande Fridaus Dorcella ni we ukunda gutoza cyane umukobwa we Laila

Photos&Video: Dusabimana Aimable

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top