VIDEO: Umuvugabutumwa wa ADEPR ari mu buryohe bw’urukundo n’umuririmbyikazi
Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] wo mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge, yemeje urukundo rukomeye hagati ye n’umuririmbyi w’izihimbaza Imana.
Harerimana Steven amaze iminsi avugwa mu nkuru z’urukundo n’umukobwa uririmba witwa Umuhoza Zigrid uzwi nka Hello Ziggy.
Hello Ziggy w’imyaka 21 y’amavuko ni we watumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavumbura urukundo hagati ye na Niyibeshaho. Yaherukaga gushyira hanze ifoto ahoberanye n’uyu muvugabutumwa ivugisha benshi.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umuvugabutumwa Harerimana Steven yemeje ko urukundo hagati ye na Hello Ziggy rukomeye kandi ngo “Nta kibazo kirimo.”
Yagize ati “Nyuma y’ivugabutumwa, umuntu abaho ubuzima bw’abantu. Mvuga ubutumwa bwiza ariko ndi umuntu ukunda, ugira amarangamutima, ntabwo nduhakana urukundo, nibyo mbwira abantu.”
Harerimana Steven uvuga ko amaze imyaka 20 akora ivugabutumwa, yavuze ko bakundanye mbere y’uko Hello Ziggy aririmba. Ati “Mbere y’uko yinjira mu muziki, twari tuziranye twarakundanaga. Twarabanaga muri ubwo buzima bw’ivugabutumwa nyuma tuza gufata icyemezo.”
Mu gusobanura ubwiza bw’umukunzi we, Umuvugabutumwa Harerimana Steven yavuze ko yamukundiye ko afite indagagaciro za gikirisito.
Ati “Ni umukobwa mwiza ufite indangagaciro za gikirisito, nanakunze ubuzima bwe, uko yitwara, ibyo akora. Mu by’ukuri arasobanutse kandi arasobanukiwe, arashoboye kandi arashobotse, ni mwiza kandi yuzuye ibyiza.”
Kuba akundana na Hello Ziggy kandi badahuje itorero, ngo nta kibazo na kimwe abibonamo. Ati “Abantu basobanukirwe, abantu bakomeza ubuzima, ibintu bigakomera. Ibi ni iby’inaha gusa, njya mbona abantu ku mbuga nkoranyambaga batangariye urukundo rw’abantu, icyaba kibabaje ni uko batandukana, naho kuba mwakundana nta kibazo.”
Yongeyeho ati “Ntabwo ukwiye kuvuga ngo uyu arakijijwe cyangwa ntakijijwe. Waba upimisha uwuhe munzane kugira ngo wemeze abakijijwe n’abadakijijwe. Niba umuntu yakwereye imbuto nziza wimucira urubanza ngo yambaye iki cyangwa kiriya.”
Nta gahunda y’ubukwe barafata gusa ngo igihe nikigera bazabitangaza. Ati “Icyo ni ikintu tuzategura tukakibamenyesha nk’uko tubamenyesheje urukundo.”
Urukundo rwa Harerimana Steven n’uyu mukobwa rwatangiye kuvugwa muri Nzeri 2018 ubwo uyu mukobwa yasohoraga indirimbo ‘Niyibeshaho’ ihuje inyito n’uyu muvugabutumwa.
IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N’UYU MUVUGABUTUMWA

Ibitekerezo