Zari Hassan yaciye amarenga ku buzima bushya nyuma yo gutandukana n’umugabo we
Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugira icyo atangaza bwa mbere kuva yatandukana n’umugabo we, Shakib Cham Lutaaya.
Mu minsi ishize, Zari na Shakib batangaje ko bashyize iherezo ku rushako rwabo rwari rumaze imyaka itanu, ibintu byatunguranye kuko nta bimenyetso byinshi byari byaragaragaye mu ruhame byerekana ko umubano wabo uri mu bibazo.
Nyuma yo gutangaza aya makuru, Zari yari amaze iminsi acecetse ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe Shakib we yakomeje gusangiza abakunzi be ibikorwa bye, by’umwihariko imyiteguro y’umukino w’iteramakofe ateganya guhuriramo n’umuhanzi wo muri Kenya, Arrow Bwoy.
Ku wa 14 Kamena 2026, Zari yongeye kugaragara kuri Instagram ashyiraho amashusho amugaragaza yambaye ikanzu isa n’iy’abageni, yari irimbishijwe amasaro ndetse n’ibindi bitatse ku buryo bwatangaje benshi.
Yaherekeje ayo mashusho amagambo yagize ati: "Nta gihe cyanjye cyiza kirangira, nzakomeza kwiyubaka no gutera imbere kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwanjye."
Nubwo atigeze avuga mu buryo bweruye ku gutandukana kwe na Shakib, benshi mu bamukurikira basobanuye aya magambo nk’ubutumwa bwerekana ko yiteguye gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe.
Mu itangazo ryasohowe n’impande zombi batangaza gutandukana, bavuze ko impamvu yabyo ari ukutagihuza ku ntego n’icyerekezo cy’ubuzima, ndetse ko buri wese yari ageze aho akurikira inzira ye bwite. Icyakora bashimangiye ko bazakomeza kuba inshuti no gushyigikirana nk’uko bisanzwe.
Nyuma y’ubu butumwa bwa Zari, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kubutangaho ibitekerezo bitandukanye.
Hari abamushimiye uburyo yakomeje kwihagararaho no gukomeza ubuzima, mu gihe abandi bakekaga ko ikanzu yari yambaye ishobora kuba ari ikimenyetso cy’indi gahunda nshya y’urukundo.

Ibitekerezo