Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yibukije abantu ko impera z’icyumweru zirimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro ariko na none abantu birinde ibiyobyabwenge.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X aho yifurije Abanyarwanda impera z’icyumweru nziza cyane ko hari n’ibikorwa byinshi byo kubashimisha.
Ati "Iyi weekend ibagwe neza mwese! Ikigaragara buri wese afite aho yisanga. Abakunzi ba Diamond Platinumz kuri BK Arena murashyirwa igorora."
Abakunzi ba ruhago nabo hari Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) kizabona nyiracyo!
Aba-Rayon ntimubirakariremo, muzabe muhari."
Yanakomeje avuga ko abakunda guhimbaza Imana nabo batibagiranye kuko "Ambassadors of Christ nabo bazagaruka mu gitaramo gitegerejwe cyane."
Yasoje abibutsa ko muri ibyo byose bakwiye kwirinda ko umubiri uba isabaniro ry’ibiyobyabwenge.
Ai "Muri ibyo byose, irinde ko umubiri wawe uba isibaniro ry’icyuma, ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha."
Iyi weekend ibagwe neza mwese! Ikigaragara buri wese afite aho yisanga.
Abakunzi ba Platinumz kuri BK Arena murashyirwa igorora. 🎶
Abakunzi ba ruhago⚽️ na bo hari Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) kizabona nyiracyo! 🏆⚽
Aba💙🤍ntimubirakariremo, muzabe muhari! 😂… pic.twitter.com/4l5dnf6f7g— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) August 29, 2026

Ibitekerezo