Imyidagaduro

Ntibyari byoroshye - Miss Mwiseneza Josiane wasoje amasomo ya Kaminuza

Ntibyari byoroshye - Miss Mwiseneza Josiane wasoje amasomo ya Kaminuza

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe kuruta abandi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2019, ari mu byishimo byo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza ya Kigali.

Mwiseneza Josiane akaba yigaga ’Marketing’ muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ishami ryayo rya Musanze.

Mu Butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mwiseneza Josiane yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko na none ashimira Imana kuba yarahabaye ikamufasha.

Ati "Umutima wanjye wuzuye ibyishimo kubera ibyo wankoreye Mana. Urugendo ntirwari rworoshye ariko wabanye nanjye kuri buri ntambwe. Mu ngorane, wagumye uri umwizerwa. Uyu munsi mpagaze hano nk’umutangabuhamya w’ubuntu bwawe. Amashimwe yose n’icyubahiro ni ibyawe."

Mwiseneza Josiane yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, gusa yaje gukora ku mitima ya benshi nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru ajya mu majonjora, byamwongereye igikundiro binatuma ari we wegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe.

Mwiseneza Josiane yasoje amasomo ya Kaminuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top