Imyidagaduro

Antoinette Niyongira yasezeye Kiss FM yari amazeho imyaka 14

Antoinette Niyongira yasezeye Kiss FM yari amazeho imyaka 14

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yafashe umwanzuro wo gusezera kuri Kiss FM yari amazeho imyaka 14.

Uyu umaze kubaka izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, akaba yari akunzwe cyane mu kiganiro ’Mid Day’ cyatambukaga kuri iyi Radio.

Mu butumwa bwe, akaba yavuze ko nyuma y’imyaka 14 ari inyuma ya Micro za Kiss FM, yahisemo gutandukana nayo.

Ati "Nyuma y’imyaka 14 ndi inyuma ya micro ya Kiss FM, nsezeye kuri uru rugendo. Radiyo kuri njye ntiyari akazi gusa, ahubwo yari urugo, umuhamagaro n’ikiraro cyampuje n’abantu ntari gushobora guhura nabo amaso ku maso, nzabahorana mu mutima iteka."

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Kiss FM kuba bwaramwizeye mu gihe bamaranye bakaba barabanye neza.

Yavuze ko ashobora kuba afashe akaruhuko kuri micro ariko ijwi rye ntaho ryagiye, mu minsi iri imbere azabamenyesha ikigiye gukurikiraho.

Antoinette Niyongira yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Radio10 yavuyeho ajya kuri Kiss FM.

Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top