Abakinnyi ba Kiyovu Sports bahuje umugambi, ikipe bishobora kuyigora
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze guhuza umugambi ko mu gihe batishyuwe ibirarane by’amezi 4 baberewemo batazigera basubukura imyitozo kugira ngo bitegure umwaka w’imikino wa 2024-25.
Iyi kipe iri mu bibazo by’amikoro aho yahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuba yakwandikisha abakinnyi bashya itarishyura umwenda ifitiye abakinnyi bayireze bakayitsinda.
Nubwo bimeze gutyo ariko, iyi kipe n’abakinnyi isigaranye na bo imeze nk’aho itabafite kuko ibabereyemo ibirarane by’imishahara y’amezi 4.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi bose bamaze gufata umwanzuro ko batazasubukura imyitozo mu gihe cyose batarishyurwa ibirarane byose baberewemo n’ikipe.
Gusa bahawe isezerano ko bazajya gusubukura imyitozo mu ntangiriro za Nyakanga 2024 bamaze guhabwa amafaranga ya bo n’ubwo nta cyizere bafite.
Biteganyijwe ko perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza wibera muri Canada azagaruka mu Rwanda tariki ya 25 Nyakanga 2024 aho azaba aje guhangana n’ibi bibazo cyane ko nibigeza tariki ya 1 Nyakanga 2024 batarishyura umwenda w’abakinnyi wabareze muri FIFA, izahita ibafatira ibindi bihano.

Ibitekerezo
homme integre
Ku wa 19-06-2024nta wiheba agihumeka KIYOVU SPORT yacu izaz0ka
homme integre
Ku wa 19-06-2024nta wiheba agihumeka KIYOVU SPORT yacu izaz0ka