Siporo

ACP Rutikanga yaragije Imana, Amavubi

ACP Rutikanga yaragije Imana, Amavubi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko ubu impera z’icyumweru amaso n’amasengesho byose byerekeje muri Mali aho Amavubi afite umukino n’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Uyu munsi saa 21h00’, u Rwanda rurakina na Mali umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, ni umukino uri bubere muri Mali, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2026 muri Stade.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubu amasengesho yerekeje muri Mali.

Ati "Izi mpera z’icyumweru, amaso n’amasengesho tuyerekeje muri Mali. Abasore b’Amavubi bari mu butumwa bushobora kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 22! Ibaze nawe, hari benshi babyumva mu makuru!”

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda n’amanota atandatu inganya na Mali, mu gihe yatsinda yaba arimo gukandagiza ikirenge kimwe muri iki gikombe cya Afurika.

ACP Rutikanga yavuze ko ubu amasengesho yerekeje muri Mali
Amavubi arakina na Mali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top