Imyidagaduro

Amafoto utabonye yaranze gusezerana kwa Murindahabi Irene

Amafoto utabonye yaranze gusezerana kwa Murindahabi Irene

Umunyamakuru Murindahabi Iréné yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe bidasanzwe yagize ubwo yasezeranaga n’umukunzi we Nikuze Liliane, nyuma y’iminsi itatu habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko.

Murindahabi wamamaye nka M. Iréné yasezeranye na Liliane ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana. Uyu muhango wabaye mu buryo bwihariye, ku buryo gufata amafoto n’amashusho byari byemewe gusa ku bantu bari bahawe ako kazi.

Ibi byatumye abakunzi n’abakurikira uyu munyamakuru batabona byinshi mu byaranze uwo muhango, ariko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, Murindahabi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asangiza abakurikira be amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze uwo munsi.

Aya mafoto agaragaza Murindahabi na Liliane bari mu byishimo, bambaye imyambaro y’umweru, bagaragaza ibyishimo byo kuba bageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rw’urukundo.

Murindahabi yaherekeje ayo mafoto ubutumwa bugira buti: “Yesu ni umwani uganje ,wuzuye urukundo, icyumweru cyiza.”
Gusezerana kw’aba bombi kwitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu itangazamakuru no mu myidagaduro, barimo Rocky Kimomo, Bruce Melodie, Junior Rumaga na Chriss Eazy.

Iyi ntambwe yaje nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi 2026 Murindahabi atangaje integuza y’ubukwe bwe na Liliane, avuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 15 Kanama 2026.

Irene yemeye kubana akaramata n'urukundo rw'ubuzima bwe, Liliane
Liliane na we yarahiriye kubana akaramata na Murindahabi Irene
Byari ibyishimo bikomeye
Baritegura gukora ubukwe ejo ku wa Gatandatu
Rocky Kimomo, Junior Rumaga na Bruce Melodie bari batashye ubukwe bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top