Urukiko Rukuru rwa Kigali rwimuriye urubanza rwa Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement umwaka utaha ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko Uragiwenimana Anatole bareganwa abanza kunyuzwa mu nzira z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukubita cyangwa kugirira urugomo umuyobozi wo mu nzego za Leta.
Izi mvururu zabaye tariki ya 31 Werurwe 2026 ubwo ubuyobozi bwari mu gikorwa cyo gusenya ibyumba by’amashuri byubatswe mu buryo bunyuranyije n’uruhushya rwatanzwe.
DC Clement yagombaga kuburana kuri uyu mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026 gusa uwo bareganwa we akaba aburana adafunzwe.
Ubushinjacyaha bwasabye ko na Uragiwenimana yabanza kunyura mu Bugenzacyaha kuko yarezwe nk’umuntu watorotse ubutabera, bityo ko hari inzira z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha atigeze anyuramo.
Bwavuze ko aramutse aburanishijwe atabanje kumenyeshwa mu buryo bukurikije amategeko ibyo aregwa no kubazwa, hari uburenganzira n’amahame y’imiburanishirize byaba byirengagijwe.
Umwunganizi wa Uragiwenimana yanenze iyi ngingo, avuga ko bitangaje kuba Ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse ubutabera kandi muri Nzeri 2026 yari yaritabye urukiko ubwo uru rubanza rwasubikwaga.
Yabajije aho Ubushinjacyaha bwamushakiye bukamubura, agaragaza ko gusaba kongera gusubika urubanza bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kurutinza.
Niyigaba na we yavuze ko kuba Uragiwenimana yarigeze kumusura mu igororero ari ikimenyetso cy’uko atari yaratorotse ubutabera.
Uwunganira Niyigaba yasabye ko urubanza rukomeza kuburanishwa, avuga ko umukiliya we amaze amezi umunani afunzwe kandi akeneye ko urubanza rwe rwihutishwa.
Yagaragaje ko n’iyo byemezwa ko Uragiwenimana yari yaratorotse ubutabera, ibyo bitari bikwiye gutuma urubanza rwa Niyigaba rudakomeza.
Ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko dosiye za Niyigaba na Uragiwenimana zisobekeranye kuko bashinjwa ibyaha bifitanye isano, bityo ko zitagomba gutandukanywa.
Bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo Uragiwenimana abanze anyuzwe mu nzira zose ziteganywa n’amategeko.
Urukiko rwemeje iki cyifuzo, ruvuga ko mu nyungu z’ubutabera ari ngombwa ko Uragiwenimana Anatole ahabwa uburenganzira bwo kunyura mu byiciro byose by’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha.
Rwanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazakomeza ku wa 29 Mutarama 2027, mu gihe Uragiwenimana azaba amaze kwishyikirizwa inzego bireba cyangwa na zo zikamushaka kugira ngo abazwe kuri dosiye ye.

Ibitekerezo