Imyidagaduro

Ubutumwa Bruce Melodie yageneye Amavubi

Ubutumwa Bruce Melodie yageneye Amavubi

Umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melodie yabwiye ikipe y’igihugu Amavubi ko ishyigikiwe igomba gukora ibishoboka byose igatsinda Mali.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa 21h00’, Amavubi arakira Mali mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Umukino ubanza wabereye muri Mali, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 3-2.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yashyizeho ubutumwa bugaragaza ko iri joro bataza kuba ari bonyine.

Ati "Reka tubikore basore. Tubari inyuma iri joro muhangana na Mali. Mudutere ishema."

Ni umukino Amavubi asabwa kuza gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Kugeza ubu Mali iyoboye itsinda n’amanota 9, u Rwanda rufite 6, Cape Verde 3 mu gihe Liberia ifite ubusa.

Amavubi arakina na Mali
Bruce Melodie yababwiye ko baza kuba bashyigikiwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top