Amashusho ya Kimenyi Yves ari kumwe na Muyango yazamuye amarangamutima ya benshi
Mu gihe hamaze iminsi amakuru y’uko Kimenyi Yves n’umugore we batameranye neza ndetse bashobora kuba bari mu nzira za gatanya, Kimenyi yatunguye benshi asangiza abamukurikira amashusho ari kumwe na mama w’imfura ye bishimye.
Ni amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, bakaba bari bishimye barimo baririmba indirimbo y’Imana yamenyekanye cyane ikanakundwa na benshi yitwa "Hora Ceceka" cyangwa "Uko Tuzasa."
Aya mashusho yaherekejwe n’ubutumwa bugira buti "Mumaze igihe munsaba ikiganiro na Mama Miguel, mukore ’Subscribe’ kuri Beyond90 nitugera abantu ibihumbi 100 mbahe ikiganiro."
Aya mashusho yazamuye amarangamutima ya benshi aho bagiye babagaragariza urukundo, babereka ko babishimiye cyane kandi byaba byiza basubiranye.
Muri 2019 nibwo urukundo rwabo rwatangiye maze 2021 bibaruka imfura yabo, 2024 nibwo bakoze ubukwe mu gihe muri Kanama 2026 ari bwo inkuru zagiye hanze ko aba bombi bari mu rukiko basaba gatanya.

Ibitekerezo