Siporo

Amavubi y’abakinnyi 10 yasezereye Sudani

Amavubi y’abakinnyi 10 yasezereye Sudani

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha.

Kuri uyu Kabiri tariki ya 6 Ukwakira ni bwo Amavubi U23 yari yasuye Sudani mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda, rwawutsinze 3-0.

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Juba Stadium, abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana basabwaga kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryari gutuma bishyurwa ibi bitego.

U Rwanda rwaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa gatanu w’umukino, Sudani yari imbere y’abafana bayo yatangiye gutekereza ko bishoboka.

Byaje kuba bibi ku Rwanda ku munota wa 40 ubwo Muhoza Daniel yahabwaga ikarita itukura, u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

Bakiva ku ruhuka ku munota wa 48, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ubwo umukinnyi wa Sudani, Awab Antar yitsindaga. Umukino warangiye ari 1-1 maze Amavubi akomeza ku giteranyo cy’igitego 4-1.

Mu cyiciro gikurikiyeho Amavubi y’u Rwanda akaba agomba kuzacakirana na Cameroun mu kwezi gutaha.

Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu 2027, kizitabirwa n’amakipe umunani. Misiri ifite itike yo gukina imikino ya nyuma nk’igihugu kizakira iri rushanwa, mu gihe ibindi bihugu 42 bizahatanira imyanya irindwi isigaye binyuze mu byiciro bitatu by’amajonjora.

Amavubi U23 yasezereye Sudani
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top