Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yerekeje i Bamako muri Mali aho igiye gukina n’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
U Rwanda na Mali bifitanye imikino ibiri aho ubanza uzaba tariki ya 13 Ugushyingo ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2026 i Kigali.
Ni imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’itsinda K mu gushaka itike y’iki gikombe kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya, Uganda na Tanzania.
Mu bakinnyi 23 Stephen Constantine azifashisha, mu rugendo rugana muri Mali rwatangiye muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri saa tatu, bakaza kungura Logos muri Nigeria, yahagurukanye abakinnyi 17 abandi batandatu bakaza guhurira muri Mali.
Abo bari buhurire muri Mali ni; Bizimana Djihad ukinira CS Constantine, Mickels Joy-Lance wa Sabah FK, Biramahire Abeddy wa Al-Batin FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Mickels Joy-Slad wa Karvan na Kativa Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion.
Muri iri tsinda K u Rwanda ni urwa mbere n’amanota atandatu runganya na Mali, Cape Verde na Liberia zombi zifite ubusa.

Ibitekerezo