Imyidagaduro

Anita Pendo ari mu rukundo

Anita Pendo ari mu rukundo

Umunyamakuru ukunzwe na benshi, Anita Pendo yemeje ko ari mu rukundo rushya kandi ameranye neza n’umukunzi we.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ’Breakfast With Stars’ cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026 ubwo bari bakiriye Ally Soudy.

Byaje kugera aho Ally Soudy amubaza niba afite umukunzi undi arabyemeza, bakomeza kumushyiraho igitutu birangira amuhamagaye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’uyu mukunzi we kuri telefoni, Anita Pendo yatangiye agira ati "Waramutse Bae."

Ally Soudy na Rusine bahise baseka cyane maze uyu mukunzi wa Anita Pendo ahita amubaza ati "Baby, ni inde urimo guseka." Ally Soudy yahise avugiramo ati "Tuzaza kwirukana Intare."

Uyu mukunzi wa Anita Pendo yahise avuga ati "Igihe kirasohoye, kiregereje cyane kuruta igihe cyose mwategereje."

Anita mu kumusezera yavuze ati "ndagukunda cyane."

Anita Pendo aheruka kuvugwa mu rukundo ubwo yakundanaga na Nizeyimana Aphonse wamenyekanye nka Ndanda mu mupira w’amaguru.

Bakundanye hagati ya 2016 na 2018 banabyarana abana babiri, nyuma baza gutandukana buri umwe akomeza ubuzima bwe.

Anita Pendo ari mu rukundo rushya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top