Imyidagaduro

Bruce Melodie byamutwara imyaka 10 ntakora umuziki kugirango tureshye – The Ben

Bruce Melodie byamutwara imyaka 10 ntakora umuziki kugirango tureshye – The Ben

The Ben yavuze ko kugira ngo Bruce Melodie agere ku rwego nk’urwe byamusaba gukora indi myaka icumi we yararetse umuziki mu buryo bwa burundu.

Ibi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 byaberaga muri Camp Kigali.

The Ben yatangaje ibi ubwo yasubizaga amagambo ya mugenzi we Bruce Melodie wari wabanje kumucokoza mbere y’umuhango nyirizina wo gutanga ibi bihembo uba aho yagaragaje ko yakwishimira kubona abahanzi bakuru bafite ibihembo bike begukana nibura igihembo mu Isango na Muzika Awards.

Aya magambo ya Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Munyakazi’ nayo yumvikanamo imirongo isa n’iyirata ibigwi ikaniyama abashaka kumwigereranyaho, yafashwe nk’agamije gucokoza The Ben nawe wari witabiriye ibi birori.

Mu gusubiza ,The Ben yagize ati ”Mbere na mbere nonaha ndamutse mpagaritse burundu gukora umuziki, ntekereza ko Melodie byamutwara indi myaka nk’icumi kugira ngo agwize ibihembo nk’ibyo mfite magingo aya.”

The Ben yakomeje ashimangira ko nubwo Melodie ari umuhanzi mwiza kandi ukwiye kwitwa atyo kubera ibyo amaze kugeraho ariko bidakwiye gutuma yumva ko amuri hejuru bijyanye n’uko mu bihembo amurusha harimo ibyo yatwaye atarakora umuziki ndetse n’ibyo ari kwegukana muri iki gihe bahanganye.

Ati “Melodie ni umuhanzi mwiza kandi indabo zose afite ziramukwiye ariko ntekereza ko ajya yibagirwa ko ndi mukuru we muri aka gakino. Hari ibihembo nabonye mbere y’uko atangira gukora umuziki we kinyamwuga, hakaba n’ibyo ndimo gutwara muri iki gihe duhanganye."

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Indabo Zange’ ari no mu myiteguro y’igitaramo cyiswe ‘NU-Year Groove’ agomba kuzakora tariki ya 1 Mutarama 2026 ndetse akazahuriramo na Bruce Melodie. 

The Ben yavuze ko Melodie byamutwara imyaka 10 kugira ngo agere ku rwego ariho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top